UR yahakanye amakuru yavugaga ko yatangiye kwakira abasaba kuyigamo
UR yahakanye amakuru yavugaga ko yatangiye kwakira abasaba kuyigamo
Kaminuza y’u Rwanda (UR) yanyomoje amakuru amaze gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga avuga ko yatangiye kwakira ubusabe bw’abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye bashaka kuyigamo.
Aya makuru yatangiye gukwirakwira nyuma y’uko Minisiteri y’Uburezi ku wa 11 Nzeri 2026 itangaje amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2025/2026.
Nyuma y’itangazwa ry’ayo manota, ku mbuga nkoranyambaga hahise hazenguruka ubutumwa bwavugaga ko Kaminuza y’u Rwanda yamaze gutangira kwakira ubusabe bw’abanyeshuri bashaka kuyigamo.
Kaminuza y’u Rwanda yahise iburira abifuza kuyigamo ko ayo makuru atari yo.
Ku wa 12 Nzeri 2026, UR yatangaje ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga ko urubuga rwayo abanyeshuri basabiraho kwiga muri kaminuza rutarafungurwa.
Yagize iti: “Urubuga rwo gusabiraho ubusabe bwo kwiga muri kaminuza yacu ntabwo rurafunguka. Ntabwo tujya twakira ubusabe binyuze mu bundi buryo butari ubwo guca kuri urwo rubuga rwacu rwabugenewe.”
UR yasabye abantu kwirinda ubutumwa bushobora kubayobya, cyane cyane abarangije amashuri yisumbuye bateganya gukomeza amasomo muri kaminuza.
Kaminuza y’u Rwanda kandi yamenyesheje abafite ibibazo cyangwa abashaka amakuru arambuye ko bashobora gusura ishami rya UR ribegereye kugira ngo bahabwe amakuru yizewe.
Aya makuru aje mu gihe abanyeshuri benshi barangije amashuri yisumbuye bategereje gutangira gahunda yo gusaba kwiga muri za kaminuza n’ibindi bigo by’amashuri makuru.
Abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta Muri rusange, abanyeshuri 108.732 bariyandikishije gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2025/2026.
Muri abo, abakobwa bangana na 55,05%, mu gihe abahungu bari 44,95%. Abanyeshuri bakoze ibizamini nyirizina bari 108.406, muri bo 102.261 baratsinda, bangana na 94,33%. Ku ruhande rw’abahungu, abatsinze bangana na 95,94%, mu gihe mu bakobwa hatsinze 93,02%.
Nubwo amanota yamaze gutangazwa, UR iributsa abifuza kuyigamo ko kwakira ubusabe bitaratangira, bityo bakaba bakwiye gutegereza itangazo ryemewe rya kaminuza aho gukurikira ubutumwa bukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga.
Yanditswe na Dufitimana Emerthe