Umunyarwandakazi wahoze muri FDLR yavuze uko yashimuswe akagira uruhare mu gitero cy’i Nyange
Umunyarwandakazi wahoze muri FDLR yavuze uko yashimuswe akagira uruhare mu gitero cy’i Nyange
Mukagasana, izina ryahinduwe, ni Umunyarwandakazi wahoze mu mutwe wa FDLR nyuma yo gushimutwa akiri umwana. Avuga ko ubuzima bwe muri uwo mutwe bwari burimo ihohoterwa, gukorerwa imirimo ku gahato no gukoreshwa mu bikorwa by’intambara.
Avuga ko Abacengezi bamushimuse mu 1997 afite imyaka 14, nyuma yo kwica se na mubyara we.
Yajyanywe mu bice byagenzurwaga n’abo barwanyi, aho avuga ko yakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse agahatirwa kwiga gukoresha intwaro.
Mukagasana avuga ko yakoreshejwe mu bikorwa bitandukanye birimo gushaka ibiribwa, kuyobora abarwanyi mu bice yari azi no kujya mu bitero.
Avuga kandi ko yigeze gucikisha abana bari bashimuswe kugira ngo baticwa, bikamuviramo gukubitwa inkoni nyinshi ndetse agakomereka ku buryo ubuzima bwe bwose yagize ubumuga.
Uruhare mu gitero cy’i Nyange
Mukagasana avuga ko yari mu bantu bagize uruhare mu gitero cyagabwe ku banyeshuri b’i Nyange mu ijoro ryo ku wa 18 Werurwe 1997.
Avuga ko mbere y’igitero habanje gukusanywa amakuru ku hantu amashuri yari ari n’umutekano waho.
Abari bagiye mu gitero kandi ngo bari bafite umugambi wo gutandukanya Abatutsi n’Abahutu, ariko abanyeshuri bakanga kwitandukanya.
Nk’uko abivuga, nyuma yo kubona ko abanyeshuri batandukanye badashaka kwitandukanya, abarwanyi barabarashe.
Mukagasana avuga ko nyuma y’ibyo bitero yakomeje kujya mu bindi bikorwa by’intambara, ndetse akavuga ko hari aho yibuka ko yarashe abasirikare babiri bakahasiga ubuzima.
Ubuzima muri FDLR Mu gihe yari muri FDLR,
Mukagasana avuga ko abagore n’abakobwa bakoreshwaga cyane mu gutata amakuru, gushaka ibiribwa no gufasha abarwanyi mu bindi bikorwa.
Avuga ko benshi muri bo batabikoraga ku bushake, ahubwo ko babaga barashimuswe cyangwa bagatinya ingaruka zo gutoroka.
Ngo hari n’aboherezwaga mu Rwanda gushaka amakuru, ariko bagatinya kugumayo kubera iterabwoba babaga baratewe ko bashobora kwicwa baramutse batashye.
Nyuma yo gutaha mu Rwanda mu 2003, Mukagasana avuga ko yahishe amateka ye kubera ubwoba n’isoni.
Yaje kumenya gahunda zo gufasha abahoze mu mitwe yitwaje intwaro gusubira mu buzima busanzwe, maze asaba kujya mu Kigo cya Mutobo kugira ngo ahabwe amahugurwa.
Yashakanye n’umusirikare wa RDF Mukagasana avuga ko yageze mu Rwanda atwite nyuma yo gukorerwa ihohoterwa muri FDLR.
Nyuma yaje gushyingiranwa n’umusirikare w’Ingabo z’u Rwanda, amubwira amateka yose y’ibyamubayeho.
Avuga ko uwo mugabo yamushyigikiye, akamubwira ko ibyo yakorewe atari impamvu yo kumwanga cyangwa kumugaya, ahubwo ko akeneye kumufasha gukira ibikomere byo mu mutima.
Uyu munsi bafitanye abana bane.
Mukagasana avuga ko amasomo yahawe i Mutobo yamufashije kugabanya ipfunwe n’ubwoba yari afite, kandi ko yiteguye gusubira mu muryango we afite icyizere cyo gukomeza ubuzima.
Yanditswe na Dufitimana Emerthe