Rulindo: Umusore akurikiranyweho kwica se bapfuye amafaranga 1,500 Frw
Rulindo: Umusore akurikiranyweho kwica se bapfuye amafaranga 1,500 Frw
Umusore wo mu Mudugudu wa Gashana, Akagari ka Busoro, Umurenge wa Buyoga mu Karere ka Rulindo, akurikiranyweho kwica se umubyara nyuma y'amakimbirane bivugwa ko yazamuwe n'amafaranga 1,500 Frw yari amurimo.
Ibi byabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 22 Ugushyingo 2026, ahagana saa yine z'ijoro. Amakuru yatangajwe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Buyoga, Jean Damour Manirafasha, avuga ko intandaro y'aya makimbirane ari amafaranga uyu musore yasabaga se yari yarakoze mu murima w'icyayi.
Uyu muyobozi yavuze ko uwo musore yaje kurakara bikomeye, agafata umuhoro akirukankana se, nyuma akamukomeretsa awumutemesha.
Abaturage bari hafi y'aho byabereye bavuze ko aba bombi bari basanzwe bafitanye amakimbirane. Mu ntonganya zababanjirije ibyabaye, ngo banacuranye amagambo ajyanye n'uko uyu mubyeyi yajyaga abwira umuhungu we ko atari umwana we.
Nyuma y'ibyabaye, ukekwaho kugira uruhare muri uru rupfu yahise atabwa muri yombi, ajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Buyoga kugira ngo hakorwe iperereza.
Ubuyobozi bw'Umurenge wa Buyoga bwibukije abaturage ko amakimbirane yo mu miryango adakwiye kwihanganirwa cyangwa kwihorerwaho, busaba abafitanye ibibazo kubimenyesha inzego zibishinzwe kugira ngo bibonerwe umuti mu mahoro, hatabayeho ibikorwa by'urugomo.