Monica Geingos asobanura impamvu yahisemo u Rwanda mu gutangiza ikigo cyigisha imiyoborere
Monica Geingos asobanura impamvu yahisemo u Rwanda mu gutangiza ikigo cyigisha imiyoborere
Monica Geingos, umugore w’uwahoze ari Perezida wa Namibia, Hage Geingob, yavuze ko uburyo Perezida Paul Kagame ayobora n’imikorere y’inzego zashyizweho biri mu byatumye ahitamo u Rwanda nk’ahantu ho gutangiriza ikigo nyafurika cyigisha kandi giteza imbere imiyoborere. Geingos yabivugiye mu nama ya The Africa Mindset Reset Forum yabereye i Kigali ku wa Kabiri tariki ya 25 Kanama 2026, aho yagarutse ku buryo ibihugu bya Afurika byakongera ubufatanye kugira ngo umugabane urusheho gutera imbere.
Yavuze ko nubwo Namibia na yo ifite ubunararibonye mu miyoborere, yahisemo kuzana mu Rwanda Leadership Lab Yetu, ikigo yatangije kigamije guteza imbere abayobozi bakiri bato no gukora ubushakashatsi ku miyoborere.
Leadership Lab Yetu yatangiye gukorera mu Rwanda muri Gashyantare 2026.
Iki kigo gifitanye imikoranire na African School of Governance, ishuri ry’imiyoborere ryashinzwe na Perezida Paul Kagame hamwe na Hailemariam Desalegn wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia.
Geingos yavuze ko kuba ibyo bigo byombi bikorera mu Rwanda bifitanye isano n’ubuyobozi bw’igihugu ndetse n’imikorere y’inzego.
Mu kiganiro cye, yavuze ko kuba Perezida
Kagame avuga ibyo igihugu kigomba kugeraho ariko hakabaho n’inzego n’abantu bashinzwe kubishyira mu bikorwa ari kimwe mu byamukoze ku mutima.
Yagize ati: “Twashinze Leadership Lab Yetu tuyizana i Kigali ku mpamvu n’ubundi zisa n’izatumye turi hano uyu munsi.
Ni ukubera uyoboye ibintu, Perezida Kagame na mugenzi we, Hailemariam Desalegn, turi hano kubera mwe.”
Yakomeje asobanura ko icyamushishikarije atari amagambo y’umuyobozi gusa, ahubwo ari n’uburyo inzego n’abaziyoboye bashyirwa mu mwanya wo gushyira mu bikorwa ibyo igihugu kiba cyiyemeje.
Ati: “Leadership Lab yaje hano i Kigali kubera ko hari umuntu uri ku buyobozi hejuru uvuga ibyo azasohoza ariko ikirenze ibyo hari inzego ndetse n’abantu yashyize muri izo nzego, kandi ibyo ni ingenzi cyane.”
Abayobozi bakiri bato bazibandwaho Leadership Lab Yetu izibanda cyane ku rubyiruko ruri mu miyoborere.
Abazitabira gahunda nyamukuru y’iki kigo bazaba bafite hagati y’imyaka 25 na 45.
Gahunda y’ingenzi yiswe Intergenerational Leadership Accelerator izamara amezi 12.
Amasomo azatangwa hifashishijwe ikoranabuhanga, ariko hakazabaho n’amasomo ahuriza hamwe abayobozi i Kigali.
Intego ni ugufasha abayobozi bakiri bato kongera ubumenyi n’ubushobozi bwo kuyobora, ndetse no guteza imbere imikoranire hagati y’abayobozi b’ibisekuru bitandukanye.
Ubushakashatsi ku miyoborere muri Afurika Uretse guhugura abayobozi, Leadership Lab Yetu izanakora ubushakashatsi ku bibazo birebana n’imiyoborere muri Afurika.
Muri ubwo bushakashatsi hazitabwaho cyane uruhare rw’urubyiruko mu miyoborere, ubwiyongere bw’abaturage n’ibindi bibazo bishobora gufasha ibihugu bya Afurika gufata ibyemezo bishingiye ku bushakashatsi n’amakuru ahamye.
Ibi bijyanye n’igitekerezo cya Geingos cy’uko Afurika ikeneye ubufatanye n’imiyoborere bushobora gufasha ibihugu byayo gukemura ibibazo bihuriweho no guteza imbere umugabane.
Monica Geingos n’umurage wa Hage Geingob
Monica Geingos ni umugore wa Hage Geingob, wahoze ari Perezida wa Namibia.
Geingob yitabye Imana muri Gashyantare 2024 afite imyaka 82, ubwo yari akiri ku butegetsi muri manda ye ya kabiri.
Nyuma y’urupfu rwe, Geingos yakomeje kugira uruhare mu bikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere ubuyobozi, uburezi n’imiyoborere muri Afurika.
Guhitamo u Rwanda nk’ahantu ho gukorera Leadership Lab Yetu ni kimwe mu bikorwa bye byibanda ku guteza imbere abayobozi bakiri bato no gushaka uburyo Afurika yakwihangira ibisubizo by’ibibazo byayo binyuze mu bumenyi, ubushakashatsi n’imiyoborere.
Yanditswe:Dufitimana Emerthe