Minisitiri w’Intebe Nsengiyumva yasabye Afurika guhindura imihigo ku mazi n’isuku ibikorwa bifatika
Minisitiri w’Intebe Nsengiyumva yasabye Afurika guhindura imihigo ku mazi n’isuku ibikorwa bifatika
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Justin Nsengiyumva, yasabye ibihugu bya Afurika kuva ku ntego n’amasezerano gusa, ahubwo bigashyira imbaraga mu bikorwa bifatika byongera serivisi z’amazi meza, isuku n’isukura ku baturage.
Ibi yabivugiye i Kigali kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 18 Kanama 2026, ubwo yafunguraga ku mugaragaro Inama Nyafurika yiga ku miyoborere n’iterambere ry’urwego rw’amazi, isuku n’isukura.
Iyi nama yatangiye ku wa 17 Kanama ikazasoza ku wa 21 Kanama 2026. Yahuje abarenga 1,000 barimo abayobozi, inzobere, abashoramari, ibigo by’imari ndetse n’abafatanyabikorwa mu iterambere baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika no hanze yayo.
Inama ibaye mu gihe Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe wagennye umwaka wa 2026 nk’umwaka wo gushyira imbaraga mu gukemura ibibazo by’amazi n’isuku. Abayitabiriye barimo kurebera hamwe uko imihigo yafashwe kuri uyu mugabane yahinduka ibikorwa bifatika bigera ku baturage.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iyi nama, Minisitiri w’Intebe Nsengiyumva yashimangiye ko amazi meza, isuku n’ibikorwaremezo by’ibanze bidakwiye gufatwa nk’ibyiyongera ku iterambere, ahubwo ko ari serivisi abaturage bakeneye kugira ngo babeho neza kandi bateze imbere ubukungu.
Yagize ati “Serivisi nziza zitangwa zigomba kwita ku byifuzo n’ibikenewe n’abaturage, birimo amazi meza, kubona serivisi z’ibanze, imihanda ibahuza n’amasoko, serivisi z’ubuvuzi, ndetse n’uburezi bufite ireme ku bana babo.”
Minisitiri w’Intebe yavuze ko gushyira abaturage ku isonga mu igenamigambi no mu itangwa rya serivisi ari ingenzi mu kugera ku ntego z’iterambere zirambye.
Ku ruhande rw’u Rwanda, Leta ifite gahunda yo kugeza amazi meza ku baturage bose bitarenze mu 2030, mu rwego rwo guteza imbere imibereho myiza no gufasha ubukungu bw’igihugu gukomeza gutera imbere.
Abitabiriye inama y’i Kigali barimo no gushaka ibisubizo ku cyuho gikomeje kugaragara hagati y’imihigo n’amasezerano ibihugu bya Afurika bifata ndetse n’ibikorwa bifatika bigera ku baturage.
Nubwo amazi, isuku n’isukura bimaze igihe biri mu byihutirwa ku mugabane wa Afurika, haracyari abaturage benshi batagerwaho n’izi serivisi ku rwego rushimishije.
Ibiganiro muri iyi nama biribanda kandi ku miyoborere y’urwego rw’amazi n’isuku, gukoresha neza ingengo y’imari, kubazwa inshingano, kongerera ubushobozi abakozi ndetse no gukoresha ikoranabuhanga n’udushya mu gushaka ibisubizo birambye.
Abitabiriye kandi barimo kurebera hamwe uko urubyiruko rwagira uruhare mu guhanga ibisubizo bishya ku bibazo by’amazi n’isuku, ndetse n’uburyo bwo gukurura abashoramari n’ibigo by’imari mu mishinga y’uru rwego.
Inama iri kubera i Kigali igamije gutanga umurongo w’uko Afurika yakura imihigo ku mazi, isuku n’isukura mu nyandiko ikayihindura ibikorwa bifatika, abaturage bakabona serivisi zinoze kandi zihoraho.