MINEDUC yasobanuye impamvu Uwamariya atagaragaye mu birori byo gutanga ibihembo

Aug 22, 2026 - 12:23
 0
MINEDUC yasobanuye impamvu Uwamariya atagaragaye mu birori byo gutanga ibihembo

MINEDUC yasobanuye impamvu Uwamariya atagaragaye mu birori byo gutanga ibihembo

Aug 22, 2026 - 12:23

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yasobanuye impamvu Uwamariya Leontine, wabaye umwe mu banyeshuri bahize abandi mu bizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (Tronc Commun), atitabiriye umuhango wo gutangaza amanota no gutanga ibihembo.

Ku wa 20 Kanama 2026, MINEDUC na NESA batangaje amanota y’ibizamini bya Leta byakozwe n’abanyeshuri barangije amashuri abanza n’icyiciro rusange cy’ayisumbuye.

Uwamariya Leontine wiga muri ISF Nyamasheke yabonye amanota 98,7%, anganya na Musonga Isimbi Orah wigaga muri Fawe Girls’ School. Nubwo Uwamariya yari mu banyeshuri bari bateganyijwe guhabwa ibihembo, ntiyagaragaye muri uwo muhango.

Nyuma y’aho hatangiye kwibazwa impamvu uyu munyeshuri atitabiriye ibirori, MINEDUC yaje gutanga ibisobanuro. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, yavuze ko ikibazo cyatewe n’uko nimero ya telefoni y’umubyeyi wa Uwamariya yari yaranditswe nabi muri sisiteme ya SDMS.

Yasobanuye ko ubwo MINEDUC yahamagara abari batsinze kugira ngo ibamenyeshe iby’umuhango, nimero ya Uwamariya itariyo ari yo yakoreshejwe. Umuntu wayitabye yavuze ko azagera ku muhango, ariko ku munsi w’ibirori yongeye guhamagarwa avuga ko adashoboye kuza.

Irere Claudette yahakanye amakuru yavugaga ko hari umugambi wo kubuza Uwamariya ibihembo. Yavuze ko iyo umunyeshuri utari mu birori aba yatsinze, ibihembo bye bibikwa kugeza igihe azabibonera.

Yasabye imbabazi ku makosa yabaye, avuga ko abana bakwiye guhabwa umwanya wo kwishimira umusaruro wabo, cyane cyane iyo bakoze neza mu masomo.

Ku mugoroba wo ku wa 21 Kanama 2026, Uwamariya yashyikirijwe ibihembo bye na Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC, Irere Claudette, wari kumwe n’Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr. Bahati Bernard.

Uwamariya kandi yahawe amahirwe yo gukomereza amasomo muri Rwanda Coding Academy i Nyabihu, ishuri ryibanda ku ikoranabuhanga.

Uyu munyeshuri yavuze ko yishimiye cyane amahirwe yo kwiga muri Rwanda Coding Academy, ashimangira ko azamufasha kugera ku nzozi ze zo kuba inzobere mu ikoranabuhanga no gukomeza gukora cyane kugira ngo agere ku rwego rwo hejuru.