Miliyari 39 Frw zarateganyijwe, ariko imihanda myinshi izubakwa gahoro muri 2026/27

Sep 8, 2026 - 14:27
 0
Miliyari 39 Frw zarateganyijwe, ariko imihanda myinshi izubakwa gahoro muri 2026/27

Miliyari 39 Frw zarateganyijwe, ariko imihanda myinshi izubakwa gahoro muri 2026/27

Sep 8, 2026 - 14:27

Mu gihe u Rwanda rukomeje gushora amafaranga menshi mu guteza imbere ibikorwa remezo, by’umwihariko imihanda, imishinga imwe n’imwe minini iteganyijwe mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2026/27 iracyafite urugendo rurerure mbere y’uko imirimo nyir’izina yo kubaka itangira ku kigero gishimishije.

Imibare igaragara mu mihigo ya Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, MININFRA, igaragaza ko imishinga itanu y’imihanda ifite uburebure bwa kilometero hafi 149 yagenewe amafaranga agera kuri miliyari 39,4 Frw.

Icyakora, biteganyijwe ko imwe muri yo izarangiza uyu mwaka w’ingengo y’imari igeze hagati ya 5% na 15% by’imirimo.

Amafaranga menshi muri iyi mishinga ntibivuze ko imashini zizahita zitangira kubaka imihanda yose. 

Igice kinini cy’umwaka kizakoreshwa mu kurangiza amasoko, gusinya amasezerano, kwimura abaturage n’ibikorwa remezo biri aho imihanda izanyura ndetse no gutegura aho abashinzwe ubwubatsi bazakorera.

 Kigali–Muhanga: Imirimo ikomeye izatangira nyuma y’igihe kinini cyo kwitegura Umuhanda Kigali–Muhanga uri mu mishinga ikomeye igihugu giteganya kuvugurura.

 Hateganyijwe kwagura no kuvugurura kilometero 45 za mbere z’umuhanda Kigali–Muhanga–Akanyaru, ufite uburebure bwa kilometero 157.

 Muri uyu mwaka wa 2026/27, uyu mushinga wagenewe amafaranga agera kuri miliyari 6,36 Frw.

Gahunda ya MININFRA igaragaza ko mu gihembwe cya mbere n’icya kabiri hazibandwa cyane ku bikorwa by’amasoko, mu gihe amasezerano yo kubaka ateganyijwe gusinywa mu gihembwe cya gatatu.

 Imirimo nyir’izina y’ubwubatsi ni yo izatangira kugaragara cyane mu gihembwe cya kane, ku buryo umwaka wose uzarangira umuhanda ugeze kuri 8%.

Mbere y’uko imashini zitangira imirimo ikomeye, hazabanza kwishyurwa abaturage bazagirwaho ingaruka n’umushinga, himurwe ibikorwa remezo birimo imiyoboro y’amazi, amashanyarazi n’itumanaho.

 Prince House–Giporoso–Masaka ni wo wagenewe amafaranga menshi

 Mu mishinga yose yasuzumwe, umuhanda wa Prince House–Giporoso–Masaka ufite kilometero 10 ni wo wagenewe amafaranga menshi kurusha indi.

Muri 2026/27, uyu mushinga wagenewe hafi miliyari 22,26 Frw, amafaranga arenga kimwe cya kabiri cy’ingengo y’imari ya miliyari 39,4 Frw yagenewe iyi mishinga itanu.

Nubwo amafaranga ari menshi, intego ni uko umushinga uzarangiza umwaka ugeze kuri 15%.

 Biteganyijwe ko ibikorwa byo kwagura uyu muhanda bizagenda byiyongera uko umwaka ugenda, kuva ku gipimo cya 6% mu gihembwe cya mbere kugeza ku 15% mu mpera z’umwaka.

 Uyu muhanda utegerejweho uruhare rukomeye mu koroshya ingendo no kugabanya umuvundo w’ibinyabiziga mu bice bya Kigali n’ibiyikikije.

 Shyira–Vunga–Musanze–Cyanika na Kinigi–Kora na byo bizatangira buhoro

 Umuhanda Shyira–Vunga–Musanze–Cyanika ufite kilometero 51,2 watangiye umwaka w’ingengo y’imari uri kuri 0% y’imirimo y’ubwubatsi.

Muri uyu mwaka wagenewe hafi miliyari 2,82 Frw, ariko intego ni uko uzarangira ugeze kuri 5% gusa.

 Amasoko no gutegura imirimo bizafata igice kinini cy’umwaka, amasezerano yo kubaka akaba ateganyijwe gusinywa mu gihembwe cya gatatu.

 Mu Ntara y’Amajyaruguru kandi, umuhanda Kinigi–Kora ufite kilometero hafi 28 na wo watangiye uri kuri 0%.

Wagenewe hafi miliyari 4,57 Frw, ariko uteganyijwe kurangiza umwaka ugeze kuri 5%. 

Ibi byose bigaragaza ko imishinga imwe n’imwe itangira buhoro bitewe n’inzira ndende ibanza kunyurwamo mbere y’uko ubwubatsi nyir’izina butangira. 

Imihanda ya Zindiro izagera kuri 10% Mu Karere ka Gasabo, hateganyijwe kuvugururwa imihanda ibiri ifite hamwe kilometero 14,73. 

Umuhanda umwe uva Zindiro unyuze Masizi, Birembo na Kami ukagera Gasanze, mu gihe undi uhuza Cyamitsingi, Bibare na Zindiro.

Iyi mihanda yagenewe hafi miliyari 3,37 Frw muri uyu mwaka w’ingengo y’imari.

 Amasoko, gusinya amasezerano no gutegura imirimo bizafata igihe kinini, ku buryo ubwubatsi buzagaragara cyane nyuma y’igihe. Biteganyijwe ko umwaka uzarangira imirimo igeze kuri 10%.

 Base–Butaro–Kidaho yo iri mu gihirahiro cy’iterambere rito

 Umuhanda Base–Butaro–Kidaho ufite kilometero 63 wo ufite umwihariko kuko usanzwe uri ku gipimo cya 57,1%. Icyakora, nubwo wagenewe hafi miliyari 8,29 Frw muri 2026/27, biteganyijwe ko uzagera kuri 60% gusa mu mpera z’umwaka.

Uyu muhanda ufite akamaro gakomeye ku baturage bo mu Turere twa Rulindo na Burera, kuko woroshya ingendo zijya i Butaro no ku bikorwa remezo bikomeye birimo Ibitaro bya Butaro na University of Global Health Equity.

 Gutinda kw’iterambere ryawo bishobora gutuma abakoresha uyu muhanda bakomeza gutegereza igihe kirekire kugira ngo urangire wuzuye.

Hari indi mihanda izagera kure

 Nubwo hari imishinga izarangiza umwaka iri ku gipimo gito, gahunda ya MININFRA igaragaza ko hari indi mihanda izatera intambwe nini. Umuhanda Ngoma–Ramiro ufite kilometero 52,8 uteganyijwe kuva kuri 71,6% ukagera kuri 100%.

Igice cya Base–Rukomo cya kilometero 15,5 na cyo giteganyijwe kuva kuri 50% kikagera kuri 100%. 

Umuhanda Nyacyonga–Mukoto wa kilometero 36 uteganyijwe kuva kuri 56% ukagera kuri 95%, mu gihe imihanda Masaka–Kabukuba–Riziyeri na Kabukuba–Nyamata/Gahembe–Kindama izava kuri 5% ikagera kuri 60%. 

Hari kandi umuhanda Bugarama–Bweyeye ufite kilometero 60,11 n’uwa Kazabe–Rutsiro ufite kilometero 55,3, yombi biteganyijwe ko izava kuri 0% ikagera kuri 30% mu mwaka umwe.

 Muri rusange, gahunda y’imihanda ya 2026/27 igaragaza ko amafaranga yashyizwe muri iyi sektor ari menshi, ariko ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga imwe n’imwe rizabanza kunyura mu byiciro birimo amasoko, kwishyura abangirizwa n’imishinga no kwimura ibikorwa remezo.

Bityo, kuba umuhanda urangiza umwaka uri kuri 5% cyangwa 10% ntibisobanuye ko nta bikorwa byakozwe, ahubwo bishobora kuba bigaragaza ko umushinga wari ukiri mu cyiciro cyo gutegurwa kugira ngo ubwubatsi nyir’izina butangire ku buryo bwuzuye.

 Icyakora, ku baturage bategereje iyi mihanda, igikomeye ni ukubona imishinga iteganyijwe ishyirwa mu bikorwa neza, amafaranga yagenewe agakoreshwa uko bikwiye, kandi imihanda ikarangira mu gihe cyagenwe kugira ngo itange umusanzu mu iterambere ry’ubwikorezi n’ubukungu bw’igihugu.

Yanditswe na Dufitimana Emerthe