Ethiopia: Ibyihebe 272 byahitanywe n'ingabo za Leta

Sep 24, 2026 - 10:28
 0
Ethiopia: Ibyihebe 272 byahitanywe n'ingabo za Leta

Ethiopia: Ibyihebe 272 byahitanywe n'ingabo za Leta

Sep 24, 2026 - 10:28

Ingabo za Ethiopia zatangaje ko zishe abarwanyi 272 bo mu mutwe witwaje intwaro wa TPLF, abandi 260 bagakomereka bikomeye, nyuma y’imirwano ikomeye yabereye mu bice bitandukanye byo mu Ntara ya Tigray no mu nkengero zayo.

Ni ubwa mbere ubuyobozi bwa Ethiopia butangaje ku mugaragaro ko ingabo za Leta zongeye kugirana imirwano n’abarwanyi ba TPLF, nyuma y’uko uyu mutwe wongeye kugaragara mu bikorwa by’imirwano mu majyaruguru y’igihugu.

Mbere y’itangazo ry’Ingabo za Ethiopia, abarwanyi ba TPLF bari batangaje ko bagabye ibitero ku Ngabo za Leta ndetse bakigarurira ibice birimo ibibuga by’indege bya Mekelle, Axum na Shire, byose biherereye muri Tigray.

Uyu mutwe kandi wavuze ko ibikorwa byawo byageze mu bice byo mu Ntara za Afar na Amhara, ukavuga ko ibyo bitero bigamije kwirwanaho no gusubiza ibitero uvuga ko wagabweho n’Ingabo za Leta.

Ku rundi ruhande, Ingabo za Ethiopia zatangaje ko zagabye ibitero byo gusubiza ibyo zari zagabweho. Zivuga ko ibikorwa byazo byatumye zisubirana ibice bimwe byo muri Amhara bihana imbibi na Tigray.

TPLF iherutse guhuza ibikorwa n’indi mitwe itandatu, ivuga ko ihuriro ryabo rifite intego yo kurwanya ubutegetsi bwa Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed.

TPLF ni umutwe ufite inkomoko ku ishyaka ryari ku butegetsi muri Ethiopia kuva mu 1991 kugeza mu 2018. Nyuma y’uko Abiy Ahmed afashe ubutegetsi, umwuka mubi hagati y’impande zombi warushijeho kwiyongera, kugeza ubwo havutse intambara ikomeye yabaye hagati ya 2020 na 2022.

Iyo ntambara yarangiye impande zombi zishyize umukono ku masezerano agamije guhagarika imirwano, nyuma y’uko abantu bagera kuri 600,000 bivugwa ko bari bamaze guhitanwa n’imirwano.

Muri Mata 2026, ubuyobozi bwa TPLF bwongeye gufata ibyemezo byasobanuwe na Leta ya Ethiopia nk’igikorwa cyo kwigomeka, burimo gusubizaho inzego z’ubuyobozi bwabwo.

Leta ya Ethiopia yasobanuye ibyo bikorwa nk’igikorwa gishobora guteza ikibazo cy’ubusugire bw’igihugu, mu gihe TPLF yo ikomeje kugaragaza ko ibikorwa byayo bigamije kurengera inyungu z’abaturage bo muri Tigray.

Imirwano mishya irongera guteza impungenge z’uko amakimbirane yari yaragabanutse ashobora kongera gufata indi ntera, cyane cyane mu gihe TPLF n’indi mitwe bafatanyije bakomeje ibikorwa byo kurwanya ubutegetsi bwa Addis Ababa.

DANIEL NIYONKURU | UMUSANZU MEDIA