Byiringiro Lague yatawe muri yombi akekwaho gukubita umukobwa nyuma yo kumwangira ko baryamana
Byiringiro Lague yatawe muri yombi akekwaho gukubita umukobwa nyuma yo kumwangira ko baryamana
Byiringiro Lague wahoze akinira Police FC yatawe muri yombi mu Karere ka Kamonyi, akurikiranyweho gukekwaho gukubita no gukomeretsa umukobwa bivugwa ko yari yanze ko baryamana.
Uyu mukinnyi wahoze akina umupira w’amaguru yatawe muri yombi mu ijoro ryo ku wa 8 Ugushyingo 2026, mu Murenge wa Runda, Akarere ka Kamonyi, mu Ntara y’Amajyepfo. Nkuko tubikesha ikinyamakuru UMUSEKE avuga ko Byiringiro Lague akekwaho gukubita umukobwa bari bahuriye mu icumbi ry’abashyitsi (Guest House), nyuma y’uko yanze icyifuzo cye cyo gukora imibonano mpuzabitsina.
Abatangaje aya makuru bavuga ko uyu mukinnyi yahamagaye uwo mukobwa ku wa Gatandatu, tariki ya 7 Ugushyingo 2026, amusaba ko bahurira muri iryo cumbi. Bivugwa ko umukobwa amaze kuhagera, bombi basangiye ibiryo n’ibyo kunywa. Nyuma y’igihe, Byiringiro ngo yasabye uwo mukobwa ko baryamana, ariko arabyanga, amusobanurira ko atari cyo cyari cyamujyanye aho.
Amakuru akomeza avuga ko nyuma yo kwangirwa, Byiringiro yaba yarakubise uwo mukobwa, bituma atabaza inzego z’umutekano kugira ngo zimutabare. Inzego z’umutekano zahageze zitangira gukurikirana ibyabaye, maze Byiringiro Lague arafatwa.
Kugeza ku wa 9 Ugushyingo 2026, amakuru avugaga ko yari afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Runda, mu gihe iperereza ku byamukurikiranye ryari rigikomeje. Icyakora, ibyo aregwa biracyari ibyo gukekwaho, kandi icyaha cye ntikiremezwa n’urukiko.
DANIEL NIYONKURU | UMUSANZU MEDIA