Burundi: Nyuma y’imyaka 20 bashakanye, bibarutse umwana bifashishije IVF
Burundi: Nyuma y’imyaka 20 bashakanye, bibarutse umwana bifashishije IVF
Umuryango wo mu Burundi umaze imyaka 20 ushatse ariko utarabona urubyaro, amaherezo wibarutse umwana nyuma yo gufashwa n’ubuvuzi bwihariye buzwi nka IVF.
Uyu muryango ugizwe na Habinimana Jean Bosco na Nayuburundi Pascaline, wari umaze imyaka myinshi wifuza kubona umwana ariko bikanga, nubwo wagerageje gushaka ubuvuzi mu buryo butandukanye, harimo no kujya kwivuriza mu mahanga.
Ibyishimo byawo byaje kuba impamo nyuma yo gukoresha uburyo bwa In Vitro Fertilization (IVF), bufasha abashakanye bafite ibibazo byo kutabona urubyaro. Muri ubu buryo, intanga ngabo n’intanga ngore bihurizwa hamwe muri laboratwari, urusoro rukazashyirwa mu mura w’umugore kugira ngo rukomeze gukuriramo.
Nyuma yo kumenya ko uyu muryango wibarutse, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rw’Ibikorwa by’Ibiro by’Umufasha wa Perezida wa Repubulika (OPDD), ari kumwe n’abandi bayobozi ndetse n’abahagarariye Fondation Bonne Action Umugiraneza, bawusuye bawushyikiriza impano n’ubutumwa bw’ishimwe bwaturutse ku Mufasha wa Perezida wa Repubulika.
Amakuru yatangajwe agaragaza ko iyi gahunda imaze gufasha imiryango ine kubona abana, ikaba inafasha abandi bashakanye bafite ikibazo cyo kubura urubyaro, barimo n’abaturuka mu bindi bihugu.
Ababyeyi bamaze kubona urubyaro bashimiye Umufasha wa Perezida wa Repubulika ku ruhare yagize mu gushyiraho iyi gahunda, bavuga ko yabahaye icyizere bari bamaze igihe barabuze cyo kuzagira abana.
Iyi gahunda ishingiye ku bufasha bw’abaganga b'inzobere n'ibikoresho by'ubuvuzi, hagamijwe gufasha abashakanye bafite ibibazo byo kutabona urubyaro kubona amahirwe yo kuba ababyeyi.