Amerika yahagaritse kwemeza Ambasaderi mushya w’u Bufaransa mu gihe umubano w’ibihugu byombi utangiye kuzamo agatotsi

Sep 11, 2026 - 03:14
 0
Amerika yahagaritse kwemeza Ambasaderi mushya w’u Bufaransa mu gihe umubano w’ibihugu byombi utangiye kuzamo agatotsi

Amerika yahagaritse kwemeza Ambasaderi mushya w’u Bufaransa mu gihe umubano w’ibihugu byombi utangiye kuzamo agatotsi

Sep 11, 2026 - 03:14

Umubano hagati y’u Bufaransa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ukomeje kugira ibibazo, nyuma y’uko Washington ihagaritse kwemeza Aurélien Lechevallier nk’Ambasaderi mushya w’u Bufaransa muri Amerika.

Ni ibintu bidasanzwe mu mibanire y’ibihugu byombi, kuko kwanga cyangwa gutinza kwemeza Ambasaderi w’igihugu cya hafi kandi gifitanye umubano ukomeye n’ikindi gihugu bidakunze kubaho.

 Mu mateka y’ububanyi n’amahanga, hari ibihe byagiye bigaragara aho igihugu cyanze kwemeza Ambasaderi w’igihugu runaka.

U Bufaransa ubwabwo bwigeze guhura n’ibibazo nk’ibi mu mubano wabwo na Vatican ndetse no mu minsi ishize hagati yabwo na Burkina Faso.

 Ikibazo cyatangiriye ku kutumvikana ku burenganzira bwa muntu

 Agatotsi kari hagati ya Paris na Washington kagaragara cyane nyuma y’amajwi yabereye mu Muryango w’Abibumbye ku wa 24 Nyakanga 2026, ubwo Amerika yari mu bihugu byatoye birwanya kongera manda ya Volker Türk, Umuyobozi Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe Uburenganzira bwa Muntu.

Amerika yari mu bihugu 10 byatoye bidashyigikiye ko Türk akomeza kuri uwo mwanya. 

Nyuma y’icyo cyemezo, uhagarariye u Bufaransa mu Muryango w’Abibumbye i Genève yashyize ubutumwa ku rubuga rwa X anenga bikomeye imyanzuro ya Amerika.

 U Bufaransa bwavuze ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika yari yarahoze ari urugero mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu, ariko ko ubu ibintu byahindutse.

Paris kandi yanenze Washington kuba yarasanze ku ruhande rumwe n’ibihugu birimo Koreya ya Ruguru, Nicaragua, Mali n’u Burusiya mu gutora kuri icyo kibazo. 

Aya magambo ntabwo yashimishije Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ibintu byatumye umwuka mu mubano w’ibihugu byombi urushaho gukomera.

 Intumwa za Amerika zasohotse mu nama Ikindi kimenyetso cyagaragaje ko ikibazo cyari gikomeje gukura cyabaye mu nama y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Amahoro n’Umutekano.

Muri iyo nama, intumwa za Amerika zasohotse mu cyumba ubwo Ambasaderi w’u Bufaransa mu Muryango w’Abibumbye, Jérôme Bonnafont, yari agiye gutanga ijambo. 

Umuyobozi wungirije uhagarariye Amerika mu Muryango w’Abibumbye na we yanenze imyitwarire y’igihugu kimwe mu bigize ako Kanama, avuga ko cyagerageje kwishyira mu mwanya wo kunenga no kwigisha abandi ku bibazo bitandukanye, birimo n’uburenganzira bwa muntu.

 Nubwo atari bwo buryo bwa mbere ibihugu byombi bigiranye kutumvikana ku bibazo mpuzamahanga, ibi byongeye kugaragaza ko umubano wa Paris na Washington ushobora kuba uri kunyuramo ibihe bikomeye.

 Aurélien Lechevallier ategereje kwemezwa Muri uru rwego ni ho Amerika yahagarikiye gahunda yo kwemeza Aurélien Lechevallier nk’Ambasaderi mushya w’u Bufaransa i Washington.

 Lechevallier azwi nk’umwe mu bantu ba hafi ba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean-Noël Barrot.

Mu mikorere isanzwe y’ububanyi n’amahanga, Perezida w’igihugu ni we ushyiraho umuntu uzagihagararira mu kindi gihugu.

 Icyakora, uwo muntu ntiyoherezwa guhita atangira imirimo atabanje kwemerwa n’igihugu agiye gukoreramo.

 Ibyo byemezo bizwi nka agrément, aho igihugu cyakira Ambasaderi kigomba kubanza kwemeza ko cyemera uwo muntu nk’uhagarariye igihugu cye.

Kugeza ubu, Aurélien Lechevallier ntaremezwa ku mugaragaro nk’Ambasaderi w’u Bufaransa muri Amerika, mu gihe ibiganiro hagati ya Paris na Washington bikomeje kugira ngo ikibazo gikemuke.

 Paris yizeye ko ikibazo kizakemuka Nubwo Amerika itaremeza Lechevallier, u Bufaransa buracyizera ko iki kibazo kizakemuka binyuze mu biganiro biri hagati y’impande zombi.

Paris yifuza ko Ambasaderi wayo mushya yemezwa vuba kugira ngo ashobore gutangira inshingano zo guhagararira u Bufaransa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iki kibazo kije mu gihe ibihugu byombi bisanzwe bifitanye umubano ukomeye mu bya politiki, ubukungu, umutekano ndetse no ku bibazo mpuzamahanga. 

Bityo, uburyo ikibazo cya Lechevallier kizakemukamo bushobora gutanga ishusho y’uko umubano wa Paris na Washington uzakomeza kugenda mu gihe kiri imbere.

Yanditswe na Dufitimana Emerthe