Abahoze muri FDLR basobanuye uko bajyanywe ku gahato n’ubuzima babayemo

Sep 22, 2026 - 14:01
 0
Abahoze muri FDLR basobanuye uko bajyanywe ku gahato n’ubuzima babayemo

Abahoze muri FDLR basobanuye uko bajyanywe ku gahato n’ubuzima babayemo

Sep 22, 2026 - 14:01

Abanyarwanda babiri bahoze mu mutwe wa FDLR bavuga ko bawinjiyemo bakiri bato, nyuma yo kujyanwamo ku gahato, bakamara imyaka myinshi mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), mbere yo gutoroka bakagaruka mu Rwanda.

Sgt (demob) Nkurunziza Evariste, ufite imyaka 27, wo mu Karere ka Rutsiro, avuga ko yajyanywe muri FDLR afite imyaka 14, nyuma yo gukurira mu mashyamba ya RDC aho ababyeyi be bari abarwanyi b’uwo mutwe.

Nkurunziza avuga ko kuva akiri muto yigishijwe ko u Rwanda ari igihugu cy’Abahutu kandi ko umututsi ari umwanzi. 

Avuga ko abarwanyi ba FDLR bababwiraga ko bagomba gukomeza kurwana kugeza igihe bazafatira ubutegetsi mu Rwanda.

 Ati: “Batubwiraga ko u Rwanda ari Igihugu cy’isezerano ry’Abahutu.”

 Uyu mugabo avuga kandi ko abarwanyi ba FDLR bababuzaga kumva radiyo zo mu Rwanda, kuko ngo uwafatwaga azumva radiyo yo mu Rwanda yashoboraga kwicwa.

 Nkurunziza avuga ko nubwo ibyo byari bibujijwe, hari igihe yumvaga radiyo rwihishwa, bikamutera amatsiko yo gutoroka no kumenya niba ibyo babwirwaga ku Rwanda ari ukuri.

 Nyuma y’imyaka 13 yamaze muri FDLR, avuga ko yaje gutoroka akagaruka mu Rwanda, aho avuga ko yakiriwe neza bitandukanye n’ibyo yari yarabwiwe igihe yari akiri muri uwo mutwe.

 Umugore avuga ko yajyanywe afite imyaka 12 Uwimana, izina ryahinduwe, ni umugore w’imyaka 20 na we uvuga ko yinjijwe muri FDLR akiri umwana.

Avuga ko ubwo yari afite imyaka 12, abasirikare ba FDLR baje mu gace bari batuyemo mu mashyamba ya RDC, bakajyana we n’abandi bakobwa bane. 

Yatangaje ko bakomeje gufungirwa mu mazu y’abasirikare kugira ngo batatoroka, ndetse avuga ko bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina kandi bagakoreshwa nk’abatwara intwaro mu gihe abasirikare bagiye ku rugamba. 

Ati: “Mu mashyamba twabagamo, abasirikare ba FDLR baraje batujyana mu gisirikare turi abakobwa batanu, icyo gihe nari mfite imyaka 12.”

Uwimana avuga ko yamaze imyaka myinshi muri ubwo buzima, aho yabyaye inshuro eshatu. Yongeraho ko nyuma yaje gufata icyemezo cyo gutoroka, ajyana n’umwana umwe. 

RDRC ivuga ko abantu barenga 12,000 banyuze i Mutobo Aba bombi bari mu bantu 209 bo mu cyiciro cya 77 cy’abahoze ari abarwanyi basubijwe mu miryango nyuma yo guhabwa gahunda zo kubafasha gusubira mu buzima busanzwe.

 Imibare ya Komisiyo ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare (RDRC) igaragaza ko kuva ikigo cya Mutobo cyashingwa mu 2001, hamaze kunyuzwamo abantu 12,832 bahoze ari abarwanyi.

Muri bo harimo abagabo 12,686 n’abagore 146. Hari kandi abana 427 bazanye n’imiryango yabo, benshi bakaba ari abana bavukiye mu miryango yari iri muri ibyo bikorwa by’intambara. 

Nyuma yo gusubizwa mu miryango,

 Nkurunziza na Uwimana bavuga ko bongeye kugira icyizere cyo kubaho no gutangira ubuzima bushya.

Bavuga ko biteguye gukora no kwiteza imbere, ndetse bakagira uruhare mu buzima bw’igihugu kimwe n’abandi Banyarwanda.

Yanditswe na Dufitimana Emerthe