Umuturage wo muri Nyamagabe arasaba kwimurwa nyuma y’uko uruganda rw’Abashinwa rwangije inzu ye
Umuturage wo muri Nyamagabe arasaba kwimurwa nyuma y’uko uruganda rw’Abashinwa rwangije inzu ye
Umuturage witwa Nsengimana Faustin wo mu Mudugudu wa Nyamisave, Akagari ka Karama, Umurenge wa Cyanika mu Karere ka Nyamagabe, aratabaza asaba kwimurwa nyuma y’uko inzu ye yangijwe n’imashini z’uruganda rw’Abashinwa rutunganya amabuye y’ubwubatsi, rukaba rwaranze kumuha ingurane.
Nsengimana avuga ko amaze igihe abayeho mu bwoba nyuma y’uko inzu ye yasatukanye kubera imashini zikora hafi aho, ku buryo ubu atakibasha gusinzira neza. Ati: “Iyo ndyamye mba mfite ubwoba ko ishobora kungwaho. Ndasaba ubuyobozi kumpa ubufasha bwo kwimuka nk’uko abandi baturanyi bimuwe, kuko ubuzima bwanjye buri mu kaga.”
Uyu muturage avuga ko bamwe mu baturanyi be begereye urwo ruganda bahawe ingurane bakimurwa, ariko we ntiyigeze abarirwa cyangwa ahabwa indishyi, nyamara inzu ye yo yamaze gusatagurika bikomeye.
Bamwe mu baturanyi ba Nsengimana bavuga ko bababajwe n’ibibazo byamugezeho, bagasaba inzego z’ubuyobozi kugira icyo zikora ngo arengerwe.
Kabera, umwe muri bo, yagize ati:“Inzu ye yasadutse bikomeye. Turasaba ko yafashwa kwimuka kuko inzu tubona yenda kumugwaho.
Uwimana na we yongeyeho ati:> “Twifuza ko ubuyobozi bwaza gusuzuma iki kibazo, bukareba ibibazo byatejwe n’izi mashini bigakemuka, kugira ngo abaturage barindwe ingaruka.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanika, Ndagijimana Jean Marie Vianney, yatangarije RADIOTV10 Dukesha iyi nkuru ko iki kibazo kigiye gukurikiranwa kugira ngo haboneke igisubizo kirambye.Ati: “Tugiye kugenzura iki kibazo turebe niba koko ibikorwa by’uruganda byangije inzu y’uyu muturage, hanyuma hafatwe umwanzuro ukwiye
Uretse Nsengimana Faustin, hari n’abandi baturage batuye hafi y’urwo ruganda bavuga ko batewe impungenge n’imikorere y’imashini z’urwo ruganda, bityo bagasaba ko hakorwa isuzuma ryimbitse rigaragaza abakeneye kwimurwa kugira ngo barindwe ingaruka zishobora gukurikiraho.